.....Cya kinyamaswa kimwirohaho kiramumira. Hanyuma kiriryamira kirasinzira; kiragona cyane kuko cyari cyijuse.
Umuhigi arahanyura, yumva umugono wacyo ati «ni wa mukecuru w'aha ugona?»
Ni bwo yinjiye mu nzu ku buriri asanga ari ikirura; icyo kinyagwa yari yaragihize, cyaramunaniye. Yanga kukirasa, maze yenda inkota ye, agisatura inda.
Amaze kugisatura, asangamo wa mukecuru n'umwuzukuru we, abakuramo ari bazima na cyo kigwa aho.
Si Njye wahera hahera umugani.
Byakuwe: Ikigo cy'igihugu gishinzwe integanyanyigisho, Gusoma umwaka wa 4,Icapiro ry'amashuri-Kigali 2004,PP.44-45; Igitabo wagisanga muri Librairie Caritas-Kigali n'ahandi hagurishirizwa ibitabo mu Rwanda.